Sir 25

Ibintu biboneye n’ibigayitse

1 Hari ibintu bitatu nkunda cyane,

ibyo bintu bishimisha Imana n’abantu:

ubwumvikane mu bavandimwe,

ubucuti mu baturanyi,

umubano mwiza w’umugabo n’umugore.

2 Hari abantu b’uburyo butatu nazinutswe,

imibereho yabo irandakaza cyane:

umukene w’umwirasi,

umukire w’umubeshyi,

umusaza w’umusambanyi udashyira mu gaciro.

Akamaro k’ubusaza

3 Niba mu buto bwawe nta cyo wizigamiye,

uzatungwa n’iki numara gusaza?

4 Abasaza bizihirwa no gushyira mu gaciro,

abakuru na bo baberwa no gutanga inama.

5 Ubuhanga bwizihira abasaza,

inama z’ukuri zibera abanyacyubahiro.

6 Ikamba ry’abasaza ni ukuba inararibonye,

ikuzo ryabo ni ukubaha Uhoraho.

Ihirwe riruta ayandi

7 Hari ibintu icyenda bizana ihirwe,

nyamara ndibanda ku cya cumi:

hahirwa umuntu ushimishwa n’abana be,

hahirwa umuntu ubona abanzi be barimbuka akiriho.

8 Hahirwa umuntu ubana n’umugore ushyira mu gaciro,

hahirwa umuntu udacumura mu byo avuga,

hahirwa umuntu ufite shebuja mwiza.

9 Hahirwa umuntu waronse ubushishozi,

hahirwa ubwira abamwitayeho.

10 Uruta abo bose ni ufite ubuhanga,

nyamara ntawaruta uwubaha Uhoraho.

11 Kubaha Uhoraho biruta byose,

koko umwubaha ntagira uwo bagereranywa.

Umugore w’ingeso mbi

13 Nta kintu kibi kiruta kugira umutima mubi,

nta kintu kibi kiruta ubugome bw’umugore!

14 Nta mubabaro uruta uturutse ku mwanzi,

nta kwihōrera kurenze uguturutse ku mwanzi!

15 Nta bumara bukara kurusha ubw’inzoka,

nta n’uburakari bukara kurenza ubw’umugore!

16 Guturana n’intare cyangwa ikiyoka kinini, biruta kubana n’umugore w’ingeso mbi.

17 Ubugome bw’umugore butuma ahindura isura,

arijima agasa n’ikirura.

18 Umugabo we n’iyo ari mu bandi ntabura kuganya.

19 Nta kintu kibi cyagereranywa n’uburyarya bw’umugore,

akwiriye guhanwa nk’umunyabyaha.

20 Umugore uvuga menshi arushya umugabo utuza,

amurushya nk’uko umusozi w’urusenyi unyereza umusaza.

21 Ntugashukwe n’uburanga bw’umugore,

ujye wirinda kumurarikira.

22 Iyo umugabo ategekwa n’umugore bitera umujinya,

bitera ishozi n’ikimwaro cyinshi.

23 Umugore mubi ashavuza umugabo we,

aramubabaza akamutera gusuherwa.

Umugore udashakira umugabo we amahoro,

amubuza uburyo akamuca intege.

24 Icyaha cyatangiranye n’umugore,

twese ni we wadukururiye urupfu.

25 Uko ugomera amazi ntahite,

ujye uba ari ko ubuza umugore mubi kuvuga.

26 Natitwara uko ubishaka uzamusende mutandukane.