Sir 17

Iremwa ry’umuntu

1 Uhoraho yabumbye umuntu mu gitaka,

azamusubiza muri icyo gitaka.

2 Yageneye abantu igihe cyo kubaho,

yabahaye kugenga ibintu byose byo ku isi.

3 Yabaremye mu ishusho ye,

na bo yabahaye ububasha.

4 Yabahaye ububasha bwo gutegeka inyamaswa n’inyoni n’ibisiga,

yabahaye ububasha bwo gutinywa n’ibinyabuzima byose.

6 Yabahaye ururimi n’amaso n’amatwi,

yabahaye n’ubwenge bwo gutekereza.

7 Yabasenderejemo ubumenyi n’ubwenge,

yabahaye kumenya icyiza n’ikibi.

8 Yashyize ubushishozi mu mitima yabo,

yabubashyizemo kugira ngo abereke ubwiza bw’ibiremwa bye.

10 Bashobora gusingiza izina rye rizira nenge,

bashobora kwamamaza ibikorwa bye by’agatangaza.

Isezerano n’Amategeko

11 Uhoraho ntiyahaye abantu ubushishozi bwonyine,

yabahaye kandi n’itegeko ribeshaho.

12 Yagiranye na bo Isezerano rihoraho,

yabahishuriye amabwiriza ye.

13 Babonye ubwiza bw’ikuzo rye,

bumvise ijwi rye rihebuje.

14 Yarababwiye ati: “Mujye mwirinda ubuhemu ubwo ari bwo bwose”,

yabategetse uko bakwiriye kubana na bagenzi babo.

Imana ireba ibyo abantu bakora byose

15 Imana izi imigenzereze y’abantu,

nta kintu na kimwe gishobora kuyihisha.

17 Buri gihugu yagihaye umutware,

nyamara Isiraheli yo ni umugabane w’Uhoraho.

19 Ibikorwa byabo byose bigaragara imbere ye,

ahora ahanze amaso imigenzereze yabo.

20 Ubuhemu bwabo ntibushobora kumwihisha,

ibyaha byabo byose bigaragara imbere ye.

22 Imfashanyo muntu atanze imubera nk’impeta y’agaciro,

igikorwa cyiza na cyo gifite agaciro nk’imboni y’ijisho rye.

23 Hanyuma azaza abacire imanza akurikije ibikorwa byabo,

buri muntu azamugenera ibimukwiye.

24 Nyamara abihannye azabemerera kumugarukira,

azahumuriza abacitse intege.

Guhamagarirwa kugarukira Imana

25 Garukira Uhoraho ureke gukora ibyaha,

ujye umwambaza ureke kumucumuraho.

26 Garukira Usumbabyose wirinde gukora ikibi,

ujye wamaganira kure icyo yanga.

27 Ni nde uzaba ari ikuzimu agasingiza Usumbabyose?

Abazima ni bo bashobora kumusingiza.

28 Umuntu muzima ni we ushobora gusingiza Uhoraho,

nyamara uwapfuye ntashobora kumusingiza.

29 Mbega ukuntu urukundo rw’Uhoraho ruhebuje!

Mbega ukuntu agirira impuhwe abamugarukira!

30 Abantu ntibashobora gutunganya byose,

koko mwene muntu ntahoraho iteka.

31 Ni iki kirusha izuba kumurika?

Nyamara na ryo rirarenga rikazima,

rirazima nk’umuntu w’inkozi y’ibibi.

32 Imana igenzura ingabo zose zo mu kirere,

nyamara abantu ni umukungugu n’ivu.