Sir 15

1 Iyo ni yo migenzereze y’umuntu wubaha Uhoraho,

ukurikiza Amategeko aronka ubuhanga.

2 Buzamusanganira nk’umubyeyi,

buzamwakira nk’umugeni wabwo.

3 Buzamugaburira ibyokurya by’ubwenge,

buzamuhembuza amazi y’ubumenyi.

4 Nabwishingikirizaho ntazagwa,

nabutsimbararaho ntazakorwa n’isoni.

5 Buzamuha icyubahiro arute bagenzi be,

buzamuha ubushobozi bwo kuvuga mu ikoraniro.

6 Azagira umunezero n’ibyishimo byinshi,

azaba ikirangirire iteka ryose.

7 Abapfapfa ntibazigera bagira ubuhanga,

abanyabyaha na bo ntibazigera babubona.

8 Ubuhanga butura kure y’umwirasi,

abanyabinyoma ntibazigera babutekereza.

9 Umunyabyaha ntakwiriye kubusingiza,

ntakwiriye kubusingiza kuko atabugabiwe n’Uhoraho.

10 Ubuhanga nibwo butuma umuntu asingiza Imana,

Uhoraho ni we ubumuha.

Umuntu arigenga

11 Ntukavuge uti: “Uhoraho ni we wanteye gucumura”,

koko icyo Uhoraho yanga ntiyagikora.

12 Ntuzavuge uti: “Ni we wanyobeje”,

koko umunyabyaha nta cyo yamumarira.

13 Uhoraho yamagana ibizira byose,

abamwubaha na bo barabyanga.

14 Mu ntangiriro Uhoraho ni we waremye umuntu,

yamuhaye ububasha bwo kwigenga.

15 Nubishaka uzakurikiza Amategeko,

kuyoboka Imana bizaterwa n’ubushake bwawe.

16 Uhoraho yagushyize imbere umuriro n’amazi,

rambura ukuboko kwawe uhitemo kimwe muri byo.

17 Imbere y’abantu hari ubuzima n’urupfu,

buri wese azahabwa ikimunyuze.

18 Koko rero ubuhanga bw’Uhoraho burahebuje,

afite ububasha bukomeye kandi abona byose.

19 Amaso ye ayahoza ku bamwubaha,

azi ibyo abantu bakora byose.

20 Nta we yigeze ategeka kuba umugome,

nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.