Sir 10

1 Umutegetsi w’umunyabwenge ajijura abantu,

ubutegetsi bw’umunyabwenge burangwa n’imikorere yabwo.

2 Imyifatire y’umutegetsi ni na yo y’ibyegera bye,

imyifatire y’umutware w’umujyi ni na yo y’abaturage be.

3 Umwami w’injiji ayobya abantu be,

nyamara abatware b’abanyabwenge batuma umujyi utera imbere.

4 Ubutegetsi bwose bwo ku isi bugengwa n’Uhoraho,

ni we ushyiraho mu gihe gikwiye abategetsi babikwiye.

5 Uhoraho ni we ugenga amahirwe ya buri muntu,

ni we nkomoko y’icyubahiro gihabwa umutegetsi.

Kwirinda ubwirasi

6 Ntukagirire inzika mugenzi wawe niba yagucumuyeho,

ujye wirinda kugira icyo ukorana umujinya.

7 Ubwirasi butera ishozi Uhoraho n’abantu,

Uhoraho n’abantu banga icyitwa akarengane cyose.

8 Akarengane n’ubwirasi n’umurengwe bituma ubutegetsi bwigarurirwa n’abandi.

9 Kuki umuntu yakwirata kandi ari umukungugu n’ivu?

N’iyo akiri muzima umubiri we uba wuzuyemo ububore.

10 Indwara irambye inanira muganga,

uwari umwami none azapfa ejo.

11 Iyo umuntu apfuye ahinduka ibishorobwa, n’inzukira n’inyo.

12 Intangiriro y’ubwirasi bw’umuntu ni ukwimĹ«ra Uhoraho,

ni ukwigomeka ku Uwamuremye.

13 Intangiriro y’ubwirasi ni icyaha,

umuntu ugitsimbararaho agusha ishyano.

Ni yo mpamvu Uhoraho yahanishije abirasi igihano gikomeye,

ni na yo mpamvu yatumye abatsemba.

14 Uhoraho yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo,

yabasimbuje abicisha bugufi.

15 Uhoraho yarimbuye abirasi,

yabasimbuje abicisha bugufi.

16 Uhoraho yarimbuye ibihugu,

yarimbuye imfatiro zabyo.

17 Ibihugu bimwe yarabitsembye burundu,

yarabirimbuye byibagirana ku isi.

18 Imana ntiyaremeye abantu kuba abirasi,

ntibavukiye kuba abanyamujinya.

Abantu bakwiye icyubahiro

19 Ni ubuhe bwoko bukwiye kubahwa?

Ni ubwoko bw’abantu bubaha Uhoraho.

Ni ubuhe bwoko bukwiye gusuzugurwa?

Ni ubwoko bw’abantu bica amategeko.

20 Umutegetsi yubahwa n’abo ategeka,

na we aha icyubahiro abubaha Uhoraho.

22 Ari umukire, ikirangirire cyangwa umukene,

ishema ry’abo bose ni ukubaha Uhoraho.

23 Ntibikwiye gusuzugura umukene w’umunyabwenge,

ntibikwiye kandi guha icyubahiro umunyabyaha.

24 Abakomeye, abacamanza n’abategetsi bakwiye guhabwa icyubahiro,

nyamara nta n’umwe muri bo uruta umuntu wubaha Uhoraho.

25 Umugaragu ufite ubwenge azakorerwa n’abantu bigenga,

umuntu ujijutse ntazabyinubira.

Kwicisha bugufi no kwiyubaha

26 Ntukiratane ubuhanga ku murimo ushinzwe,

ntukishimagize ingorane zikugarije.

27 Ni byiza gukora ukaronka ibintu byinshi,

ibyo biruta uwirata kandi atagira ikimutunga.

28 Mwana wanjye, ujye wishimagiza mu rugero,

ujye wishimagiza ukurikije uko bigukwiye.

29 Ni nde washimagiza uwiyonona?

Ni nde warata uwisuzugura?

30 Umukene ashobora gushimirwa ubumenyi bwe,

umukire ashobora gushimirwa umutungo we.

31 Niba umuntu ashimwa ari umukene, nakira bizagenda bite?

Niba umuntu asuzugurwa ari umukire, nakena hazacura iki?