Kwitondera abagore
1 Niba ukunda umugore ntukamufuhire,
ntukamufuhire bitazatuma akugirira nabi.
2 Ntukiyegurire umugore ubonetse wese,
numwiyegurira azakwigarurira.
3 Ntukitegeze umugore w’indaya,
ntukamwitegeze utazagwa mu mutego we.
4 Ntugacudike n’umuririmbyikazi,
nucudika na we uzagwa mu bishuko bye.
5 Ntukarangarire umukobwa w’inkumi,
ntukamurangarire bitazagushyira mu kaga.
6 Ntukitegeze abagore b’indaya,
nubitegeza bazakumaraho ibyo utunze.
7 Ntukagende ukebaguza mu mayira y’umujyi,
ntukajarajare ahantu hatari nyabagendwa.
8 Ntukitegereze umugore mwiza,
ntukitegereze umugore utari uwawe.
Uburanga bw’abagore bwarindagije abagabo benshi,
koko butuma irari ribagurumanamo nk’umuriro.
9 Ntukicarane n’umugore ufite umugabo,
ntimugasangire divayi mu birori utazamurarikira,
ntimugasangire utazatwarwa ukagana inzira ikuroha.
Gucudika n’abagabo
10 Ntukareke incuti mumaranye igihe,
incuti nshya ntihwana n’iyo musanganywe.
Incuti nshya ni nka divayi y’umushyuhira,
nyamara divayi ihoze iranezeza.
11 Ntukagirire ishyari umunyabyaha ugize amahirwe,
ntukamugirire ishyari kuko utazi amakuba amutegereje.
12 Ntukanezezwe n’ibinyura abatubaha Imana,
ujye wibuka ko igihe bakiri ku isi batazabura guhanwa.
13 Ujye ugendera kure y’umwicanyi,
nugenza utyo ntuzatinya urupfu.
Numwegera ujye umwitondera,
ujye umwitondera atakuvutsa ubuzima.
Ujye umenya ko ukikijwe n’imitego myinshi,
ujye umenya ko uri nk’umuntu ugenda hejuru y’urukuta.
14 Ujye ugerageza gushyikirana n’abaturanyi bawe,
ujye ugisha inama abanyabwenge.
15 Ujye uganira n’abanyabwenge,
ikiganiro cyanyu kijye kiyoborwa n’Amategeko y’Usumbabyose.
16 Ujye usangira n’intungane,
ishema ryawe rijye rirangwa no kubaha Uhoraho.
Ibyerekeye abategetsi
17 Umunyabukorikori w’umuhanga ashimirwa ibikorwa bye,
nyamara umutware ashimirwa imvugo irangwa n’ubushishozi.
18 Umuntu uvuga menshi aba gitinywa kandi akangwa mu mujyi we.