Izindi nama zinyuranye
1 Ntugakore ibibi kugira ngo nawe ibibi bitazakugwirira.
2 Uzamaganire kure akarengane na ko kazaguhunga.
3 Nubiba akarengane uzagasarura incuro ndwi.
4 Ntugasabe Uhoraho umwanya w’icyubahiro,
ntugasabe umwami intebe y’icyubahiro.
5 Ntukigire intungane imbere y’Uhoraho,
ntukigire inyaryenge imbere y’umwami.
6 Ntukifuze kuba umucamanza,
ntukabyifuze niba udashobora kurwanya akarengane,
ntukabyifuze kugira ngo udashukwa n’abakomeye,
bityo ukivutsa ubutungane bwawe.
7 Ntukabangamire inyungu za rubanda,
ntukiteshe agaciro imbere y’abantu.
8 Ntukongere icyaha ku kindi,
koko na kimwe uzagihanirwa.
9 Ntukibwire uti: “Imana Isumbabyose yita ku bwinshi bw’amaturo nyitura,
bityo izakira amaturo yose nzayitura.”
10 Ntugashidikanye mu masengesho yawe,
ntukiyibagize gufasha abakene.
11 Ntugaseke umuntu uri mu kaga,
Imana yamucishije bugufi ni na yo izamuha ikuzo.
12 Ntukabeshyere umuvandimwe wawe,
ujye wirinda kubeshyera incuti.
13 Ujye wirinda ikinyoma icyo ari cyo cyose,
ikinyoma ntikigira akamaro.
14 Ntukavugaguzwe mu ikoraniro ry’abasheshe akanguhe,
nusenga ntugasukiranye amagambo.
15 Ntukange umurimo unaniza cyangwa w’ubuhinzi,
iyo mirimo yaremwe n’Usumbabyose.
16 Ntukifatanye n’agatsiko k’abanyabyaha,
ujye wibuka ko uburakari bw’Uhoraho butazatinda.
17 Ujye wicisha bugufi ukomeje,
umuriro n’inyo ni byo gihano cy’inkozi z’ibibi.
Kubana n’abandi
18 Ntukagurane incuti amafaranga,
ntukagurane umuvandimwe izahabu inoze.
19 Birakwiye kurongora umugore mwiza kandi w’umunyabwenge,
koko ubugwaneza bwe buruta izahabu.
20 Ntugatoteze umugaragu ukorana umurava,
ntugatoteze umukozi witangira umurimo.
21 Ujye ukunda umugaragu w’umunyabwenge nk’uko wikunda,
ntukamwime uburenganzira bwo kwishyira akizana.
22 Niba ufite amatungo ujye uyitaho,
niba agufitiye akamaro uyakomereho.
23 Niba ufite abana ujye ubacyaha,
ujye ubatoza kubaha kuva mu buto bwabo.
24 Niba ufite abakobwa ujye ubatoza kwifata neza,
nyamara ujye ubacyaha.
25 Nushyingira umukobwa wawe uzaba ugeze ku gikorwa nyacyo,
nyamara uzamushyingire umugabo w’umunyabwenge.
26 Niba ufite umugore ugutunganiye ntuzamusende,
nyamara ntukamwizere niba utamukunda.
27 Ujye wubaha so n’umutima wawe wose,
ntukibagirwe ububabare nyoko yagize akubyara.
28 Ujye wibuka ko ari bo bakubyaye,
mbese wagenza ute ngo ubiture ibyo bagukoreye?
Kubaha abatambyi
29 Ujye wubaha Uhoraho n’umutima wawe wose,
ujye wubaha n’abatambyi be.
30 Ujye ukunda Uwakuremye n’imbaraga zawe zose,
ntugatererane abakozi be.
31 Ujye utinya Uhoraho kandi wubahe umutambyi,
ujye umuha umugabane wamugenewe nk’uko Imana yabitegetse:
amaturo y’ibinyampeke,
ibitambo byo guhongerera ibyaha,
urushyi rw’akaboko rw’amatungo yatambwe ho ibitambo,
n’ibindi byose bivuye ku bitambo no ku maturo byamweguriwe.
Kwita ku bakene n’abatishoboye
32 Ujye wita ku bakene,
Imana izagusendereza ho imigisha.
33 Ujye ugirira ubuntu abantu bose,
abapfuye ujye ubaha icyubahiro bakwiye.
34 Ntugatererane abari mu cyunamo,
ujye wifatanya na bo mu kababaro.
35 Ntukiganyirize gusura abarwayi,
nugenza utyo uzakundwa.
36 Mu migenzereze yawe yose ujye uzirikana iherezo ryawe,
bityo ntuzigera ucumura.