Sir 5

Kwirinda ubwirasi

1 Ntukishingikirize ku mutungo wawe,

ntukibwire ko wihagije.

2 Ntugatwarwe n’ibyifuzo byawe n’imbaraga zawe,

ntugakurikize irari ry’umutima wawe.

3 Ntukavuge ko ntawe ugutegeka,

koko Uhoraho yazaguhana nta kabuza.

4 Ntukavuge ko wakoze icyaha ntibigire icyo bigutwara,

ujye wibuka ko Uhoraho azi kwihangana.

5 Nukomeza gucumura ntuzizere imbabazi ze.

6 Ntukibwire uti: “Imbabazi ze ni nyinshi,

azambabarira ibyaha byinshi nakoze.”

Koko Uhoraho agira impuhwe ariko kandi agira n’uburakari,

umujinya we azawumarira ku banyabyaha.

7 Ntuzatindiganye kugarukira Uhoraho,

ntukabigire iby’ikindi gihe.

Koko uburakari bw’Uhoraho bushobora guhita bugurumana,

bityo igihe cyo guhanwa ukazarimbuka.

8 Ntukiringire ubukungu bw’amahugu,

igihe cy’amakuba nta cyo buzakumarira.

Kwirinda uburyarya

9 Ntukagosorere ingano mu muyaga uwo ari wo wose,

ntukanyure mu mayira ubonye yose,

ntukamere nk’umunyabyaha urangwa n’uburyarya.

10 Ujye ugira ibitekerezo bihamye,

ujye uvuga ijambo uzasubiraho.

11 Ujye ushishikarira kumva,

nyamara ntukihutire gusubiza.

12 Niba hari icyo uzi usubize mugenzi wawe,

nyamara niba nta cyo wicecekere.

13 Imvugo y’umuntu igaragaza agaciro ke cyangwa ikamusuzuguza,

ururimi rw’umuntu rushobora gutuma arimbuka.

14 Ujye wirinda kwitwa inzimuzi,

amagambo yawe ntakagire uwo abera umutego,

koko igisambo kizakorwa n’isoni,

indyarya na yo izahanwa bikomeye.

15 Ntugacumure haba mu bikomeye cyangwa mu byoroheje,

ntukange incuti yawe.