Inshingano z’Ubuhanga kuva kuri Adamu kugeza kuri Musa
1 Ubuhanga ni bwo bwakomeje umuntu waremwe mbere,
se w’abantu wari waremwe wenyine,
ubwo yacumuraga bwamugobotoye mu cyaha,
2 bwamuhaye ubushobozi bwo kugenga ibyaremwe byose.
Kayini yitandukanyije n’ubuhanga
3 Nyamara habayeho umuntu w’umugomewitandukanyije n’Ubuhanga,
yikururiye kurimbuka kuko yishe umuvandimwe we abitewe n’uburakari.
Ubuhanga bwarinze Nowa
4 Igicumuro cy’uwo mugome cyatumye isi irengerwa n’umwuzure,
nyamara Ubuhanga ni bwo bwongeye kuyikiza,
bwayoboye intunganemu mwuzure bukoresheje ubwato bw’igiti.
5 Igihe amahanga yose yoramye mu bukozi bw’ibibi,
ubwo yahanishwaga kutavuga rumwe,
Ubuhanga ni bwo bwarobanuye umuntu w’intungane,
bwabonye ko ari indakemwa imbere y’Imana,
bwamuhaye ubushobozi bwo kubaha Imana,
bwarabumuhaye nubwo yakundaga umwana we cyane.
Ubuhanga bwarokoye Loti
6 Ni bwo bwakijije intungane igihe abagome barimburwaga,
igihe bahungaga umuriro wamanukiraga ku mijyi itanu.
7 Ingaruka z’ubwo bugome ziragaragara na n’ubu,
aho hantu hahindutse agasi kandi umwotsi ukomeza gucumbeka,
imbuto z’ibiti byaho ntizigera zihīsha,
hari igishyinga cy’umunyu cyabaye urwibutso rw’umuntu wanze kumvira Imana.
8 Abo bantu basuzuguye Ubuhanga,
ntibashoboye kumenya icyiza,
basigiye ababakomokaho urwibutso rw’ubupfapfa bwabo,
ntibashoboye no guhīshira amafuti yabo.
9 Nyamara Ubuhanga bwagobotoye abayoboke babwo mu magorwa.
Ubuhanga bwarinze Yakobo
10 Umuntu w’intungane wahungaga uburakari bw’umuvandimwe we,
Ubuhanga bwamuyoboye inzira zitunganye.
Bwamweretse ubwami bw’Imana,
bwamumenyesheje ibintu bizira inenge.
Bwatumye ahirwa mu bikorwa bye biruhije,
bityo imirimo ye buyiha kurumbuka.
11 Bwamukijije umururumba w’abamukandamizaga,
bwamuhaye kuba umukungu.
12 Bwamukijije abanzi be,
bwamurinze abamuciraga ibico.
Bwamurwaniriye intambara ikomeye,
bwamumenyesheje ko kubaha Imana biruta byose.
Ubuhanga bwarokoye Yozefu
13 Ntibwatereranye intungane yagurishijwe,
bwayigobotoye mu cyaha.
14 Bwamanukanye na yo mu rwobo,
ntibwayitereranye igihe yari muri gereza,
bwayihaye inkoni ya cyami n’ubutegetsi ku bayikandamizaga.
Bwayifashije gutsinda ibinyoma by’abayibeshyeraga,
bwayihaye ikuzo rihoraho iteka.
Ubuhanga bwavanye Abisiraheli mu Misiri
15 Ubuhanga bwakijije abantu b’Imana batagira amakemwa,
bwabagobotoye mu nzara z’ababakandamizaga.
16 Bwinjiye mu mutima w’umugaragu wa Nyagasani,
bwatumye ahangana n’abami b’abanyamaboko,
yahanganye na bo akora ibitangaza n’ibimenyetso.
17 Bwahaye intungane igihembo cy’imiruho yazo,
bwabayoboye mu nzira y’agatangaza,
bwababereye ubwugamo ku manywa,
bwababereye urumuri mu ijoro.
18 Bwabambukije Inyanja itukura,
bwabanyujije mu mazi magari.
19 Nyamara bworetse abanzi babo,
bwabazitse mu muvumba w’ikuzimu,
20 intungane zicūza abo bagome ibyabo.
Nuko Nyagasani, basingiza izina ryawe riziranenge,
bose hamwe bahimbaza ububasha bwawe bwabakijije.
21 Koko Ubuhanga bubumbura umunwa w’ibiragi,
bwumvikanisha imvugo y’ibitambambuga.