Buh 2

1 Mu bitekerezo byabo bifutamye barabwirana bati:

“Imibereho yacu ni iy’igihe gito kandi iteye agahinda,

iyo iherezo ryayo rigeze ntirisubizwa inyuma,

nta n’umwe tuzi wigeze kugaruka avuye ikuzimu.

2 Twavutse ku bw’amahirwe,

nitumara gupfa tuzamera nk’abatigeze kubaho.

Umwuka duhumeka ni nk’umwotsi,

ibitekerezo byacu ni nk’igishashi cy’umuriro,

ni nk’igishashi cyaka uko umutima wacu utera.

3 Iyo kizimye umubiri uhinduka ivu,

umwuka duhumeka uyoyoka nk’umuyaga.

4 Uko ibihe bihita izina ryacu rizibagirana,

nta muntu n’umwe uzibuka ibikorwa byacu.

Ubuzima bwacu buzamera nk’igicu gihita,

buzashira nk’igihu kiyoyoka iyo izuba rirashe.

5 Ubuzima bwacu ni nk’igicucu gihita,

iherezo ryacu ni ntarengwa,

ryashyizweho kandi nta warihindura.

6 “Nimuze rero twishimishe mu byiza dufite,

nimuze twinezeze nta cyo twikanga nko mu gihe cy’ubusore.

7 Nimuze dusinde divayi iruta izindi,

nimuze twisige n’imibavu y’agaciro,

indabyo zihumura neza ntituzitangweho,

8 nimuze dutamirize indabyo za roza zitararabirana.

9 Ntihagire n’umwe ubura mu munsi mukuru wacu,

ahantu hose tuhasige ibimenyetso by’umunezero wacu,

koko ni wo mugabane wacu n’umunani wacu.

10 “Nimuze dukandamize umukene w’intungane,

umupfakazi ntitumugirire impuhwe,

umusaza na we ntitumurebe n’irihumye.

11 Duharanire uburenganzira bwacu dukoresheje ingufu,

koko intege nke ntacyo zimaze.

12 Twibasire intungane kuko itubuza amahoro,

tuyibasire kuko itubangamira,

idushinja ko tutubahiriza amategeko,

iturega ko twataye umuco mwiza twatojwe.

13 Intungane yirata ko izi Imana,

yiyita umwana wa Nyagasani.

14 Ntihwema kugaya ibitekerezo byacu,

kuyireba ubwabyo biratubangamira.

15 Imibereho yayo inyuranye n’iy’abandi,

imyifatire yayo ntisanzwe.

16 Idufata nk’ikintu cyataye agaciro,

itugendera kure nk’aho turi imyanda.

Ihamya ko iherezo ry’intungane ari amahirwe,

yirata ko ifite Imana ho umubyeyi.

17 Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri,

nimureke dusuzume neza iherezo ryayo.

18 Niba koko intungane ari umwana w’Imana,

Imana izayitabara iyikize abanzi bayo.

19 Nimuze tuyigerageze tuyitoteza,

bityo tuzamenya aho ukwiyumanganya kwayo kugarukira,

tuzareba ukwihangana kwayo.

20 Nimureke tuyitange yicwe urw’agashinyaguro,

niba ibyo ivuga ari ukuri Imana izayitabara.”

Abagome barayoba

21 Nguko uko abo bantu batekereza, nyamara barayoba,

ubugome bwabo bwabagize impumyi.

22 Ntibasobanukirwa amabanga y’umugambi w’Imana,

ntibizera igihembo giteganyirijwe intungane,

ntibemera ikuzo ryazigamiwe abantu baboneye.

23 Koko rero Imana yaremeye umuntu kudapfa,

yamuremye mu ishushoyayo.

24 Nyamara kubera ishyari rya Sekibi urupfu rwinjiye mu isi,

bityo rwigarurira abamuyoboka.