Inama Yudita yatanze
1 Yudita arababwira ati: “Bavandimwe nimunyumve. Nimufate iki gihanga mukimanike ku rukuta rw’umujyi.
2 Umuseke numara gukeba n’izuba rirashe, mwitoremo umuyobozi maze abantu b’intwari muri mwe bafate intwaro zabo, musohoke mu mujyi nk’abagiye mu kibaya gutera inkambi y’Abanyashūru, ariko ntimumanuke.
3 Abarinzi b’Abanyashūru bazafata intwaro zabo birukira mu nkambi, kugira ngo bakangure abagaba b’ingabo zabo. Abagaba b’ingabo bazihutira kujya mu ihema kubyutsa Holoferinesi, nyamara ntibazahamusanga. Ingabo zose zizagira ubwoba zihunge.
4 Icyo gihe mwebwe n’abandi Bisiraheli bose muzabakurikirana mubice umugenda.
5 Ariko mbere yo gukora ibyo byose, nimumpamagarire Akiyoro w’Umwamoni, yirebere ubwe kandi amenye ko iki gihanga ari icya Holoferinesi wasuzuguye Abisiraheli, akamwohereza muri twe atekereza ko tuzamwica.”
Akiyoro ayoboka Imana ya Isiraheli
6 Bahamagaza Akiyoro ava mu nzu ya Uziya. Akihagera arabukwa igihanga cya Holoferinesi cyari gifashwe n’umwe mu bari bateraniye aho, agwa yubamye ararabirana.
7 Bamaze kumubyutsa yunama ku birenge bya Yudita, maze aravuga ati: “Muri buri muryango w’Abayuda nibavuge ibigwi byawe, kandi mu mahanga yose abazumva ibyawe bazashya ubwoba.
8 Ndakwinginze ngo untekerereze ibyo wakoze byose muri iyi minsi.” Yudita ahagaze hagati muri iyo mbaga, amurondorera ibyo yakoze byose kuva ku munsi yasohotse muri Betuliya kugeza uwo mwanya.
9 Arangije kubibatekerereza, imbaga yose itera hejuru n’amashyi y’urufaya, umujyi wuzura urusaku rw’ibyishimo.
10 Akiyoro amaze kumva ibyo byose Imana y’Abisiraheli yakoze yemera Imana. Arakebwa maze yakirwa bidasubirwaho mu Bisiraheli.
Bagowasi abona umurambo wa Holoferinesi
11 Bukeye Abisiraheli bamanika igihanga cya Holoferinesi ku rukuta rw’umujyi. Bose bafata intwaro zabo basohoka mu mujyi, biremamo imitwe bamanuka mu ibanga ry’umusozi.
12 Abanyashūru babibonye batuma ku bagaba b’ingabo zabo, maze na bo babibwira abagaba bategeka ingabo igihumbi, n’abandi bakuru b’ingabo.
13 Abo bakuru b’ingabo bajya ku ihema rya Holoferinesi, babwira Bagowasi wari ushinzwe ibye byose bati: “Kangura databuja, kuko ba Bisiraheli b’inkoreragahato batinyutse kumanuka ngo badutere kugira ngo bikururire kurimbuka, tubatsembe burundu.”
14 Bagowasi yinjira mu ihema azunguza umwenda wari ukingiye uburiri, yibwira ko Holoferinesi aryamanye na Yudita.
15 Ariko nta witabye, abeyura uwo mwenda yinjira mu cyumba Holoferinesi yari aryamyemo, asanga umurambo we udafite umutwe, urambaraye imbere y’uburiri.
16 Bagowasi arataka cyane aboroga, ashishimura imyambaro ye.
17 Nuko yinjira mu ihema Yudita yari acumbitsemo ntiyahamusanga. Ariruka ahamagara abagaba b’ingabo mu ijwi rirenga ati:
18 “Za nkoreragahato zivumbagatanyije! Umuheburayikazi umwe akojeje isoni ubutegetsi bwose bw’Umwami Nebukadinezari. Dore Holoferinesi agaramye ku butaka bamuciye umutwe!”
19 Abagaba b’ingabo za Ashūru babyumvise bashishimura imyambaro yabo, bashya ubwobo maze umuborogo wabo wumvikana mu nkambi yose.