1 Kor 1
Indamutso 1 Jyewe Pawulo wahamagawe ngo mbe Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe Sositeni, 2 turabandikiye mwebwe ab’itorero ry’Imana riri i Korinti, mwebwe ntore zayo mubikesha kuba muri…
Indamutso 1 Jyewe Pawulo wahamagawe ngo mbe Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe Sositeni, 2 turabandikiye mwebwe ab’itorero ry’Imana riri i Korinti, mwebwe ntore zayo mubikesha kuba muri…
Yezu wabambwe ku musaraba 1 Bavandimwe, igihe nazaga iwanyu nje kubahishurira amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa ay’ubwenge. 2 Ndi kumwe namwe niyemeje kutagira ikindi nibandaho, keretse kubamenyesha Yezu…
Abagaragu b’Imana 1 Bavandimwe, sinabashije kuvugana namwe nk’ubwira abafite Mwuka w’Imana. Ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’abantu b’isi, bakiri bato mu bya Kristo. 2 Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyokurya bikomeye kuko mwari…
Intumwa za Kristo 1 Abantu bajye badufata nk’abagaragu ba Kristo, bashinzwe amabanga y’Imana. 2 Icya ngombwa ku muntu washinzwe umurimo ni ukuba indahemuka. 3 Jye nta cyo bimbwiye munciriye urubanza,…
Ingeso ziteye isoni mu itorero rya Kristo ry’i Korinti 1 Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije butaboneka no mu batazi Imana. Bavuga ko umwe muri…
Imanza z’abavandimwe 1 Muri mwe hagize ugira icyo apfa na mugenzi we wemera Kristo, yahangara ate kumurega ku bacamanza basanzwe baca urwa kibera, aho gusanga intore z’Imana ngo zibunge? 2…
Ibibazo byerekeye gushyingiranwa 1 Ku byerekeye ibyo mwambajije mu rwandiko rwanyu, icyiza ni ukoumuntu atarongora. 2 Ariko kubera ko ubusambanyi bwabaye gikwira, ibyiza ni uko umugabo wese agira uwe mugore,…
Inyama zaterekerejwe ibigirwamana 1 Ibyerekeye inyama zaterekerejwe ibigirwamana, tuzi ko twese “tujijutse”(nk’uko muvuga). Nyamara kujijuka gutera kwikuza, naho urukundo rurubaka. 2 Uwibwira ko hari icyo ajijutseho, aba atarakimenya uko bikwiye….
Inshingano n’uburenganzira by’intumwa ya Kristo 1 Mbese simfite uburenganzira bwo kwishyira nkizana? Ese sindi Intumwa ya Kristo? Mbese siniboneye YezuUmwami wacu? Ese mwebwe ntimuri ikimenyetso kigaragaza umurimo Nyagasani yampaye gukora?…
Imiburo yerekeye ibigirwamana 1 Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu ba sogokuruza bose bagendaga bayobowe na cya gicu, kandi bose bakambuka ya nyanja. 2 Bose babatirijwe muri cya gicu no muri…