Buh 11

Ubuhanga bwayoboye Abisiraheli mu butayu 1 Ubuhanga bwatumye bagera ku migambi yabo, bwakoresheje umuhanuzimuziranenge. 2 Bambukiranyije ubutayu budatuwe, bashinze amahema yabo ahantu hatigeze hagendwa, 3 bahanganye n’abanzi babo barabahashya. Agakiza…

Buh 12

1 Koko rero umwuka wawe udapfa uri mu biremwa byose. 2 Nyagasani, ukosora buhoro buhoro abacumuye, urababurira ukabibutsa ibicumuro byabo, urabibutsa kugira ngo bareke ibibi bakugarukire. Imana yoroshya ibihano by’Abanyakanāni…

Buh 13

Ubupfapfa bw’abasenga ibiremwa 1 Abantu bose batigeze bamenya Imana ni abapfapfa, abo bantu babonye ibyiza biriho, nyamara ntibashoboye kumenya Uriho, babona ibyo yaremye ariko ntibamenye Uwabiremye. 2 Ntibigeze bamenya Uwabiremye,…

Buh 14

Urundi rugero rwo gusenga ibigirwamana 1 Undi muntu na we yitegura kwambuka inyanja irimo imivumba ikaze, atakambira ishusho y’igiti, igiti cyamunzwe kurusha ubwato bumutwaye. 2 Umuntu yabaje ubwo bwato kugira…

Buh 15

Ukwemera kwatumye Abisiraheli badasenga ibigirwamana 1 Ariko wowe Mana yacu, ugira ubuntu ukaba n’indahemuka, utinda kurakara kandi ibyo waremye byose ubitegekana impuhwe. 2 Iyo twacumuye tugumya kuba abawe kuko tuzi…

Buh 16

Imana yagaburiye Abisiraheli iteza inzara Abanyamisiri 1 Abo bantu basengaga ibikōko, byari bikwiye ko bahanishwa udukōko twinshi tukabajujubya. 2 Nyamara wowe Nyagasani, aho guhana abantu bawe wabagiriye imbabazi, wabahaye inturumbutsi…

Buh 17

Umwijima n’inkingi y’umuriro 1 Nyagasani, imiginzereze yawe ni intagereranywa, ni intagereranywa kandi biragoye kuyisobanukirwa, ni na yo mpamvu abapfapfa bayobye. 2 Abagome bibwiye ko bakandamije ubwoko witoranyirije, baheze mu mwijima…

Buh 18

Inkingi y’umuriro 1 Icyo gihe abantu bawe bari bamurikiwe n’umucyo urabagirana, abanzi babo bumvaga ijwi ryabo ariko ntibababone, bavugaga ko bo bahiriwe kuko batakibabara. 2 Bashimiraga abantu bawe ko batihōreye…

Buh 19

Abisiraheli bambuka Inyanja itukura 1 Abo bagome wakomeje kubarakarira, koko Nyagasani wari usanzwe uzi ibyo bagambiriye gukora, 2 wari uzi ko bazahatira abantu bawe kugenda, wari uzi kandi ko bazisubiraho…