Imig 11

1 Abibisha iminzani Uhoraho arabarwanya, abakoresha ibipimo bishyitse bo arabakunda. 2 Ubwirasi butuma umuntu asuzugurwa, kwicisha bugufi ni ko kugira ubwenge. 3 Indakemwa zirangwa n’umurava, indyarya zo zizatsembwa n’ububi bwazo….

Imig 12

1 Uwemera gukosorwa aba akunda ubwenge, uwanga gucyahwa ni umupfapfa. 2 Umugwaneza ashimwa n’Uhoraho, nyamara Uhoraho yamagana inkozi z’ibibi. 3 Ubugome ntibutanga umutekano, nyamara intungane ntizahungabana. 4 Umugore w’ingeso nziza…

Imig 13

1 Umwana w’umunyabwenge akurikiza inama za se, naho uw’umunyagasuzuguro ntiyemera gukosorwa. 2 Imvugo nziza y’umuntu imuhaza ibyiza, naho umugambanyi ahora ararikiye kugira nabi. 3 Uwirinda mu byo avuga aba arinze…

Imig 14

1 Umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya. 2 Intungane yubaha Uhoraho, naho inkozi y’ibibi iramusuzugura. 3 Amagambo y’umupfapfa arimo ubwirasi, nyamara imvugo y’abanyabwenge irabarengera. 4 Ahatari ibimasa bihinga,…

Imig 15

1 Igisubizo cyiza gicubya uburakari, naho ijambo risesereza ribyutsa umujinya. 2 Imvugo y’abanyabwenge ituma ubuhanga bukundwa, nyamara imvugo y’abapfapfa igaragaza ubupfapfa. 3 Amaso y’Uhoraho areba hose, yitegereza imigenzereze y’ababi n’abeza….

Imig 16

Kubahiriza Uhoraho mu mibereho ya buri munsi 1 Umuntu agena imigambi, nyamara Uhoraho ni we uyisohoza. 2 Imigenzereze yose y’umuntu imubera myiza, nyamara Uhoraho ni we uyigenzura. 3 Egurira Uhoraho…

Imig 17

1 Ni byiza kurya indyo ya gikene mu mahoro, aho kuba mu rugo rukize rwuzuye amahane. 2 Umugaragu ushishoza azategeka umwana w’urukozasoni wa shebuja, azahabwa umunani hamwe n’abandi bana. 3…

Imig 18

1 Uwishakira inyungu ze bwite yitandukanya n’abandi, ntiyemera ukuri k’undi muntu wese. 2 Gushyira mu gaciro ntibinezeza umupfapfa, nyamara anezezwa no kugaragaza ibitekerezo bye bwite. 3 Ubukozi bw’ibibi n’umugayo ntibisigana,…

Imig 19

1 Kuba umukene witwara nk’intungane ni byiza, ni byiza kuruta umuntu w’umupfapfa akaba n’indyarya. 2 Nta cyo bimaze kugira ubuhanga udafite umwete, nta cyo bimaze guhubuka ugateshuka inzira. 3 Ubupfapfa…

Imig 20

1 Divayi itera umuntu ubupfapfa, inzoga zitera ubukubaganyi, usinda ntagira ubwenge. 2 Uburakari bw’umwami ni nk’umutontomo w’intare, umurakaje aba yishyize mu kaga. 3 Kwirinda impaka bitera umuntu kubahwa, nyamara umupfapfa…