Lk 1

1 Nyakubahwa Tewofili, abantu benshi biyemeje gukurikiranya amateka y’ibyabaye hagati muri twe. 2 Ibyo twabigejejweho n’ababyiboneye kuva bigitangira, bahawe umurimo wo gutangaza Ijambo ry’Imana. 3 Nanjye maze kubaririza neza ibyabaye…

Lk 2

Ivuka rya Yezu 1 Muri icyo gihe umwami w’i Roma witwaga Ogusito, ategeka ko haba ibarura ry’abaturage bo mu bihugu byose byategekwaga n’Abanyaroma. 2 Iryo barura rya mbere ryabaye igihe…

Lk 3

Yohani Mubatiza yigisha kandi abatiza 1 Mu mwaka wa cumi n’itanu umwami w’i Roma witwa Tiberi ari ku ngoma, Ponsiyo Pilato yategekaga i Yudeya, Herodi akaba umutegetsi ushinzwe Galileya, Filipo…

Lk 4

Yezu ageragezwa na Satani 1 Yezu ava kuri Yorodani yuzuye Mwuka Muziranenge, maze ajyanwa na Mwuka mu butayu. 2 Ahageragerezwa na Satani iminsi mirongo ine. Iyo minsi yose ayimara atarya,…

Lk 5

Yezu ahamagara abigishwa be ba mbere 1 Igihe kimwe Yezu yari ahagaze ku kiyaga cya Genezareti, abantu benshi bamwisukaho kugira ngo bumve Ijambo ry’Imana. 2 Abona amato abiri ku nkombe…

Lk 6

Yezu yigisha iby’isabato 1 Ku munsi w’isabato Yezu anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be baca amahundo bayavungira mu biganza bararya. 2 Bamwe mu Bafarizayi barababaza bati: “Kuki mukora ibidakwiriye gukorwa…

Lk 7

Umukapiteni w’Umunyaroma atabaza Yezu 1 Yezu amaze kubwira abantu ibyo byose, ajya mu mujyi wa Kafarinawumu. 2 Hariyo umukapiteni w’Umunyaroma wari ufite umugaragu yakundaga cyane. Uwo mugaragu yari arwaye agiye…

Lk 8

Abagore bagendanaga na Yezu 1 Nyuma y’ibyo Yezu anyura mu mijyi no mu byaro, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw’Imana. Ba bigishwa be cumi na babiri bagendanaga na we, 2…

Lk 9

Yezu atuma abigishwa be cumi na babiri 1 Yezu akoranya ba bandi cumi na babiri, abaha ububasha n’ubushobozi bwo kumenesha ingabo zose za Satani, no gukiza indwara. 2 Abatuma gutangaza…

Lk 10

Yezu atuma abigishwa be mirongo irindwi na babiri 1 Nyuma y’ibyo Nyagasani Yezu atoranya abandi bigishwa mirongo irindwi na babiri, abatuma babiri babiri kumubanziriza mu mijyi yose n’ahantu hose yari…