Mika 1
1 Ubutumwa Uhoraho yahaye Mika w’i Moresheti. Hari ku ngoma ya Yotamu no ku ya Ahazi, no ku ya Hezekiya abami b’u Buyuda, Uhoraho yamuhishuriye ibyerekeye Samariya na Yeruzalemu. Uhoraho…
1 Ubutumwa Uhoraho yahaye Mika w’i Moresheti. Hari ku ngoma ya Yotamu no ku ya Ahazi, no ku ya Hezekiya abami b’u Buyuda, Uhoraho yamuhishuriye ibyerekeye Samariya na Yeruzalemu. Uhoraho…
Uhoraho azahana abakandamiza abandi 1 Bazabona ishyano abarara amajoro bacura inama z’ubugome! Bategura imigambi yo kugira nabi, buracya bakayisohoza kuko ntawe ubasha kubabuza. 2 Bararikira imirima y’abandi bakayitwarira, bararikira amazu…
Abayobozi bakandamiza rubanda 1 Mwa batware b’abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve, mwa bayobozi b’Abisiraheli mwe, nimutege amatwi. Mbese si mwe mugomba gushyigikira ubutabera? 2 Nyamara mwanga ibyiza mugakunda ibibi. Ab’ubwoko…
Yeruzalemu izaba isōko y’amahoro 1 Mu gihe kizaza umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho uzakomera cyane, uzamamara kuruta indi misozi yose. Amoko menshi azawuhururira, 2 abanyamahanga benshi bazawugana bavuga bati: “Nimucyo tuzamuke…
Umukiza azavukira i Betelehemu 1 Uhoraho aravuga ati: “Betelehemu Efurata we, uri muto mu mijyi y’u Buyuda, ariko muri wowe hazaturuka uzantegekera Isiraheli. Igisekuru cye ni kirekire cyabayeho kuva kera…
Uhoraho araburanya ubwoko bwe 1 Nimwumve icyo Uhoraho ashinja Abisiraheli. Yambwiye guhaguruka ngatanga imisozi ho umugabo, udusozi na two tukanyumva. 2 Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z’isi zitajegajega nimwumve! Uhoraho…
Mika ashavuzwa n’ubwoko bwe 1 Mbega ishyano ngushije! Meze nk’ushakira imbuto ahamaze gusarurwa, meze nk’uhumba imbuto z’imizabibu, nyamara nta mbuto zo kurya zasigayeho, nta na duke mbonye two kuramira umutima….