Sir 1

Inkomoko y’ubuhanga 1 Ubuhanga bwose bukomoka ku Uhoraho, buhorana na we ubuziraherezo. 2 Ni nde washobora kubara ibitonyanga by’imvura? Ni nde washobora kubara umusenyi wo ku nyanja? Ni nde washobora…

Sir 2

Kuba indahemuka mu bigeragezo 1 Mwana wanjye, niba wiyemeje gukorera Uhoraho, niba ubyiyemeje witegure guhura n’ibigeragezo. 2 Ujye ugira ubutwari n’ibitekerezo bihamye, ntugakangarane mu gihe cy’amakuba. 3 Ukomere ku Uhoraho…

Sir 3

Abana bagomba kubaha ababyeyi 1 Bana banjye, ndi so nimwumve inama mbagira, nimuzikurikize zizabahesha agakiza. 2 Koko Uhoraho yahaye se w’abana kubategeka, yahaye kandi nyina w’abana ubutegetsi ku bahungu. 3…

Sir 4

1 Mwana wanjye, ntukime umukene icyamutunga, umuntu utishoboye ntukamurangarane. 2 Ntukababaze umushonji, ntukarakaze umutindi. 3 Ntugahuhure umuntu uhangayitse, ntukarangarane umukene. 4 Ntukirengagize ugusabye, ntukamuhunze amaso. 5 Ntugahunze umukene amaso, ntukamuhe…

Sir 5

Kwirinda ubwirasi 1 Ntukishingikirize ku mutungo wawe, ntukibwire ko wihagije. 2 Ntugatwarwe n’ibyifuzo byawe n’imbaraga zawe, ntugakurikize irari ry’umutima wawe. 3 Ntukavuge ko ntawe ugutegeka, koko Uhoraho yazaguhana nta kabuza….

Sir 6

1 Koko uwabaye ruvumwa arangwa n’isoni n’umugayo, uko ni ko bizagendekera umunyabyaha urangwa n’uburyarya. 2 Ntukemere gutwarwa n’ibyifuzo byawe, ntukabyemere kugira ngo imbaraga zawe zitayoyoka. 3 Ntukabyemere utazasigara umeze nk’igiti…

Sir 7

Izindi nama zinyuranye 1 Ntugakore ibibi kugira ngo nawe ibibi bitazakugwirira. 2 Uzamaganire kure akarengane na ko kazaguhunga. 3 Nubiba akarengane uzagasarura incuro ndwi. 4 Ntugasabe Uhoraho umwanya w’icyubahiro, ntugasabe…

Sir 8

Ubushishozi mu mibanire y’abantu 1 Ntugahangane n’umuntu w’igikomerezwa, ntimugahangane atazaguhitana. 2 Ntugatongane n’umukire, ntimugatongane atazakurusha ububasha. Koko izahabu yashutse benshi, yarindagije imitima y’abami. 3 Ntugatongane n’umuntu uvuga menshi, ntukongere inkwi…

Sir 9

Kwitondera abagore 1 Niba ukunda umugore ntukamufuhire, ntukamufuhire bitazatuma akugirira nabi. 2 Ntukiyegurire umugore ubonetse wese, numwiyegurira azakwigarurira. 3 Ntukitegeze umugore w’indaya, ntukamwitegeze utazagwa mu mutego we. 4 Ntugacudike n’umuririmbyikazi,…

Sir 10

1 Umutegetsi w’umunyabwenge ajijura abantu, ubutegetsi bw’umunyabwenge burangwa n’imikorere yabwo. 2 Imyifatire y’umutegetsi ni na yo y’ibyegera bye, imyifatire y’umutware w’umujyi ni na yo y’abaturage be. 3 Umwami w’injiji ayobya…