Sir 11

1 Niba umuntu ari umukene akagira ubwenge, uwo mukene aba afite impamvu imutera kwirata, uwo kandi akwiye guhabwa umwanya mu bakomeye. Kutishingikiriza ku buranga bw’umuntu 2 Ntugashimagize umuntu kubera uburanga…

Sir 12

Kwirinda abatubaha Imana 1 Nugira neza ujye umenya uwo uyigiriye, bityo uziturwa ibyiza wakoze. 2 Ujye ugirira neza intungane uzabihemberwa, iyo ntungane nitakwitura, Usumbabyose azakwihembera. 3 Nta cyiza gikwiye kugirirwa…

Sir 13

Kubana n’abo mureshya 1 Iyo umuntu akoze amakakama aramwanduza, ucuditse n’umwirasi ahinduka nka we. 2 Ntukagerageze kwikorera umutwaro ukabije kuremera, ntugacudike n’umuntu ukurusha amaboko n’umutungo. None se ikibindi cyabana gite…

Sir 14

1 Hahirwa umuntu udacumuza ururimi rwe, ntazigera ababara nk’aho yakoze icyaha. 2 Hahirwa umuntu udashinjwa n’umutimanama we, hahirwa umuntu udacogora mu ukwizera kwe. Kwirinda ishyari n’ubugugu 3 Ubukire bumaze iki…

Sir 15

1 Iyo ni yo migenzereze y’umuntu wubaha Uhoraho, ukurikiza Amategeko aronka ubuhanga. 2 Buzamusanganira nk’umubyeyi, buzamwakira nk’umugeni wabwo. 3 Buzamugaburira ibyokurya by’ubwenge, buzamuhembuza amazi y’ubumenyi. 4 Nabwishingikirizaho ntazagwa, nabutsimbararaho ntazakorwa…

Sir 16

Abagome bazahanwa 1 Ntukifuze kugira abana benshi b’imburamumaro, ntugashimishwe no kugira abana b’abagome. 2 Ntukishimire ko ari benshi, ntukabyishimire niba batubaha Uhoraho. 3 Ntukizere ko bazarama, ntukiringire umubare wabo. Koko…

Sir 17

Iremwa ry’umuntu 1 Uhoraho yabumbye umuntu mu gitaka, azamusubiza muri icyo gitaka. 2 Yageneye abantu igihe cyo kubaho, yabahaye kugenga ibintu byose byo ku isi. 3 Yabaremye mu ishusho ye,…

Sir 18

Ubuhangange bw’Imana 1 Uhoraho ahoraho iteka ryose, ni we waremye ibiriho byose. 2 Uhoraho wenyine ni we ntungane. 4 Nta muntu yahaye ububasha bwo kwamamaza ibikorwa bye, ni nde washobora…

Sir 19

1 Umukozi ukunda gusinda ntapfa akize, umuntu usuzugura utuntu duto buhoro buhoro arakena. 2 Kurarikira divayi n’abagore birindagiza abanyabwenge, umugabo ucudika n’indaya ntaba agikorwa n’isoni. 3 Uko kudakorwa n’isoni kwe…

Sir 20

Kuvuga mu gihe gikwiye 1 Hari ubwo umuntu acyahwa bitari bikwiye, guceceka ni byiza kuruta kuvuga. 2 Ni byiza gucyaha umuntu aho kumurakarira. 3 Uwemeye icyaha cye aba yirinze ingorane….