Yoz 11

Abisiraheli batsinda abami bo mu majyaruguru ya Kanāni 1 Yabini umwami w’i Hasori yumvise ibyo gutsinda kwa Yozuwe, atuma kuri Yobabu umwami w’i Madoni no ku mwami w’i Shimuroni no…

Yoz 12

Amazina y’abami Abisiraheli batsinze 1 Aba ni bo bami Abisiraheli batsinze bigarurira ibihugu byabo mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, bahereye ku ruzi rwa Arunoni bageza ku musozi wa Herumoni, harimo…

Yoz 13

Ibihugu byari bitarafatwa 1 Yozuwe amaze kugera mu zabukuru, Uhoraho aramubwira ati: “Dore urashaje cyane kandi hasigaye ahantu hanini mutarigarurira. 2 Intara y’Abafilisiti n’iy’Abageshuri, 3 uhereye ku mugezi wa Shihori…

Yoz 14

Abisiraheli bagabana igihugu cya Kanāni 1 Umutambyi Eleyazarina Yozuwe mwene Nuni n’abatware b’imiryango, ni bo bagabanyije abandi Bisiraheli igihugu cya Kanāni. 2 Bakigabanya imiryango icyenda n’igice isigaye bakoresheje ubufindo, nk’uko…

Yoz 15

Imipaka y’umugabane w’umuryango wa Yuda 1 Umugabane wahawe abagize amazu y’Abayuda hakoreshejwe ubufindo, waheraga ku mupaka w’Abedomu, no ku butayu bwa Tsini bwari mu mpera y’amajyepfo. 2 Umupaka wo mu…

Yoz 16

Imigabane yahawe Abefurayimu n’Abamanase 1 Umugabane wahawe abakomoka kuri Yozefu hakoreshejwe ubufindo, waheraga ku ruzi rwa Yorodani hafi y’i Yeriko. Umupaka wanyuraga mu burasirazuba bw’amariba y’i Yeriko ugakomeza mu kidaturwa…

Yoz 17

Umugabane w’Iburengerazuba wa Manase 1 Abakomoka kuri Manase umwana w’impfura wa Yozefu, na bo bahawe umugabane wabo hakoreshejwe ubufindo. Ariko abakomoka kuri Makiri umwana w’impfura wa Manase, bari barahawe intara…

Yoz 18

Imiryango isigaye yabonye imigabane 1 Abisiraheli bamaze gutsinda abatuye mu gihugu bose bakoraniye i Shilo, bahashinga Ihema ry’ibonaniro. 2 Icyo gihe hari hasigaye imiryango irindwi itarabona imigabane. 3 Nuko Yozuwe…

Yoz 19

Umugabane wahawe abakomoka kuri Simeyoni 1 Umugabane wa kabiri ubufindo bwerekanye ni uwabagize amazu y’Abasimeyoni. Umugabane wabo wari uzengurutswe n’uw’Abayuda. 2 Imijyi yabo ni Bērisheba na Shebana Molada, 3 na…

Yoz 20

Imijyi y’ubuhungiro 1 Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: 2 “Tegeka Abisiraheli bitoranyirize imijyi y’ubuhungiro, nk’uko nabibabwiye mbinyujije kuri Musa, 3 kugira ngo umuntu wishe undi bimugwiririye, abone aho ahungira ushaka…