Zab 11

Kwiringira Uhoraho 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho ni we mpungiyeho. None se kuki mumbwira muti: “Ihute nk’inyoni uhungire ku misozi, 2 dore abagome bitwikiriye umwijima, babanze imiheto…

Zab 12

Uhoraho agoboka abakandamijwe 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y’imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi. 2 Uhoraho, tabara! Dore indahemuka zishizeho, abanyamurava na bo ntibakibaho. 3 Umuntu akinga mugenzi…

Zab 13

Gutabaza Uhoraho 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uhoraho, uzahora unyibagirwa ugeze ryari? Uzageza ryari kunyirengagiza? 3 Koko se nzahangayika ngeze ryari? Dore buri munsi intimba inshengura umutima….

Zab 14

Uhoraho arwanya inkozi z’ibibi 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho. Bene abo bantu bariyonona, bakora ibibi biteye ishozi, nta n’umwe ukora ibikwiye. 2…

Zab 15

Ibiranga abayoboke b’Uhoraho 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ni nde uzemererwa kwinjira mu Ngoro yawe? Ni nde uzatura ku musozi witoranyirije? 2 Ni umuntu w’indakemwa, ukora ibitunganye, uvuga ukuri kose…

Zab 16

Umunezero w’umuntu wakize urupfu 1 Igisigo cya Dawidi. Mana ndinda kuko ari wowe mpungiyeho. 2 Nabwiye Uhoraho nti: “Ni wowe Mugenga wanjye, ni wowe wenyine amahirwe yanjye aturukaho.” 3 Intore…

Zab 17

Isengesho ry’umuntu urengana 1 Isengesho rya Dawidi. Uhoraho, nyumva undenganure, utege amatwi wumve ugutaka kwanjye, wite ku masengesho yanjye atagira uburyarya. 2 Abe ari wowe undenganura, koko ugenzure umenye aho…

Zab 18

Umwami ashimira Imana ko amaze gutsinda 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi umugaragu w’Uhoraho. Yayiririmbiye Uhoraho igihe yamukizaga abanzi be, cyane cyane Sawuli. 2 Dore uko Dawidi abivuga:…

Zab 19

Ikuzo ry’Imana mu irema 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Ijuru ryerekana ikuzo ry’Imana, isanzure ry’ijuru rigaragaza ibyo yakoze. 3 Amanywa abibwira andi manywa, ijoro ribimenyesha irindi joro,…

Zab 20

Isengesho ryo gusabira umwami 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Nugira amakuba Uhoraho ajye akugoboka, Imana ya Yakobo ubwayo izajye ikurinda. 3 Ijye igutabara yibereye mu Ngoro yayo,…