Zab 21

Umwami wiringira Uhoraho 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uhoraho, umwami yishimira imbaraga zawe, mbega ukuntu anezezwa n’uko umuha gutsinda! 3 Wamuhaye icyo umutima we ushaka, ntiwigeze umwima…

Zab 22

Isengesho ry’umuntu uri mu kaga 1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Imparakazi yo mu museso.” Ni zaburi ya Dawidi. 2 Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye…

Zab 23

Uhoraho ni umushumba mwiza 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho ni umushumba wanjye, ntabwo nzagira icyo nkena. 2 Ampa kuruhukira mu rwuri rutoshye, akanyuhira amazi y’urubogobogo. 3 Ni we ungaruramo intege,…

Zab 24

Igisingizo cy’Umwami nyir’ikuzo 1 Zaburi ya Dawidi. Isi n’ibiyuzuye byose ni iby’Uhoraho, abayituyeho bose na bo ni abe. 2 Ni we wayishimangiye ku nyanja, yayiteretse ku mazi menshi. 3 Ni…

Zab 25

Isengesho ry’umuntu wiringiye Uhoraho 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ni wowe ndangamiye, 2 Mana yanjye, ni wowe nizeye ntuntamaze, ntureke abanzi banjye banyivuga hejuru. 3 Koko abakwiringira bose ntuzabatamaza, ahubwo…

Zab 26

Umuntu w’umwere atabaza Imana 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ndenganura kuko ndi umwere, Uhoraho, nkwiringira ntajijinganya. 2 Uhoraho, ngenzura ungerageze rwose, usuzume ibyo nifuza n’ibyo nibwira. 3 Nzi ko uhora…

Zab 27

Kubana n’Uhoraho bizana amahoro 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho ni we umurikira akankiza, sinzagira uwo ntinya. Uhoraho ni ubuhungiro bwanjye, nta wantera ubwoba. 2 Iyo abagome banteye bashaka kunyica, abo…

Zab 28

Isengesho ryo gutabaza Uhoraho 1 Zaburi ya Dawidi. Uhoraho Rutare runkingira, ni wowe ntakambira ntiwice amatwi, koko nutantabara ndamera nk’upfuye. 2 Ujye unyumva igihe cyose ngutakambiye, igihe ngutegeye amaboko, nyerekeje…

Zab 29

Ijwi ry’Uhoraho 1 Zaburi ya Dawidi. Mwa bana b’Imanamwe, nimwogeze Uhoraho, nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo n’ububasha afite. 2 Nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo afite, nimumwikubite imbere mumuramye kubera ko ari umuziranenge….

Zab 30

Uhoraho azahūra abantu be 1 Indirimbo yaririmbwe bataha Ingoro y’Imana. Ni zaburi ya Dawidi. 2 Uhoraho, ndagusingiza kuko wanzahūye, ntiwatumye abanzi banjye banyishima hejuru. 3 Uhoraho Mana yanjye, naragutabaje, naragutabaje…