Sir 5

Kwirinda ubwirasi 1 Ntukishingikirize ku mutungo wawe, ntukibwire ko wihagije. 2 Ntugatwarwe n’ibyifuzo byawe n’imbaraga zawe, ntugakurikize irari ry’umutima wawe. 3 Ntukavuge ko ntawe ugutegeka, koko Uhoraho yazaguhana nta kabuza….

Sir 6

1 Koko uwabaye ruvumwa arangwa n’isoni n’umugayo, uko ni ko bizagendekera umunyabyaha urangwa n’uburyarya. 2 Ntukemere gutwarwa n’ibyifuzo byawe, ntukabyemere kugira ngo imbaraga zawe zitayoyoka. 3 Ntukabyemere utazasigara umeze nk’igiti…

Sir 7

Izindi nama zinyuranye 1 Ntugakore ibibi kugira ngo nawe ibibi bitazakugwirira. 2 Uzamaganire kure akarengane na ko kazaguhunga. 3 Nubiba akarengane uzagasarura incuro ndwi. 4 Ntugasabe Uhoraho umwanya w’icyubahiro, ntugasabe…

Sir 8

Ubushishozi mu mibanire y’abantu 1 Ntugahangane n’umuntu w’igikomerezwa, ntimugahangane atazaguhitana. 2 Ntugatongane n’umukire, ntimugatongane atazakurusha ububasha. Koko izahabu yashutse benshi, yarindagije imitima y’abami. 3 Ntugatongane n’umuntu uvuga menshi, ntukongere inkwi…

Sir 9

Kwitondera abagore 1 Niba ukunda umugore ntukamufuhire, ntukamufuhire bitazatuma akugirira nabi. 2 Ntukiyegurire umugore ubonetse wese, numwiyegurira azakwigarurira. 3 Ntukitegeze umugore w’indaya, ntukamwitegeze utazagwa mu mutego we. 4 Ntugacudike n’umuririmbyikazi,…

Sir 10

1 Umutegetsi w’umunyabwenge ajijura abantu, ubutegetsi bw’umunyabwenge burangwa n’imikorere yabwo. 2 Imyifatire y’umutegetsi ni na yo y’ibyegera bye, imyifatire y’umutware w’umujyi ni na yo y’abaturage be. 3 Umwami w’injiji ayobya…

Sir 11

1 Niba umuntu ari umukene akagira ubwenge, uwo mukene aba afite impamvu imutera kwirata, uwo kandi akwiye guhabwa umwanya mu bakomeye. Kutishingikiriza ku buranga bw’umuntu 2 Ntugashimagize umuntu kubera uburanga…

Sir 12

Kwirinda abatubaha Imana 1 Nugira neza ujye umenya uwo uyigiriye, bityo uziturwa ibyiza wakoze. 2 Ujye ugirira neza intungane uzabihemberwa, iyo ntungane nitakwitura, Usumbabyose azakwihembera. 3 Nta cyiza gikwiye kugirirwa…

Sir 13

Kubana n’abo mureshya 1 Iyo umuntu akoze amakakama aramwanduza, ucuditse n’umwirasi ahinduka nka we. 2 Ntukagerageze kwikorera umutwaro ukabije kuremera, ntugacudike n’umuntu ukurusha amaboko n’umutungo. None se ikibindi cyabana gite…

Sir 14

1 Hahirwa umuntu udacumuza ururimi rwe, ntazigera ababara nk’aho yakoze icyaha. 2 Hahirwa umuntu udashinjwa n’umutimanama we, hahirwa umuntu udacogora mu ukwizera kwe. Kwirinda ishyari n’ubugugu 3 Ubukire bumaze iki…