Sir 15

1 Iyo ni yo migenzereze y’umuntu wubaha Uhoraho, ukurikiza Amategeko aronka ubuhanga. 2 Buzamusanganira nk’umubyeyi, buzamwakira nk’umugeni wabwo. 3 Buzamugaburira ibyokurya by’ubwenge, buzamuhembuza amazi y’ubumenyi. 4 Nabwishingikirizaho ntazagwa, nabutsimbararaho ntazakorwa…

Sir 16

Abagome bazahanwa 1 Ntukifuze kugira abana benshi b’imburamumaro, ntugashimishwe no kugira abana b’abagome. 2 Ntukishimire ko ari benshi, ntukabyishimire niba batubaha Uhoraho. 3 Ntukizere ko bazarama, ntukiringire umubare wabo. Koko…

Sir 17

Iremwa ry’umuntu 1 Uhoraho yabumbye umuntu mu gitaka, azamusubiza muri icyo gitaka. 2 Yageneye abantu igihe cyo kubaho, yabahaye kugenga ibintu byose byo ku isi. 3 Yabaremye mu ishusho ye,…

Sir 18

Ubuhangange bw’Imana 1 Uhoraho ahoraho iteka ryose, ni we waremye ibiriho byose. 2 Uhoraho wenyine ni we ntungane. 4 Nta muntu yahaye ububasha bwo kwamamaza ibikorwa bye, ni nde washobora…

Sir 19

1 Umukozi ukunda gusinda ntapfa akize, umuntu usuzugura utuntu duto buhoro buhoro arakena. 2 Kurarikira divayi n’abagore birindagiza abanyabwenge, umugabo ucudika n’indaya ntaba agikorwa n’isoni. 3 Uko kudakorwa n’isoni kwe…

Sir 20

Kuvuga mu gihe gikwiye 1 Hari ubwo umuntu acyahwa bitari bikwiye, guceceka ni byiza kuruta kuvuga. 2 Ni byiza gucyaha umuntu aho kumurakarira. 3 Uwemeye icyaha cye aba yirinze ingorane….

Sir 21

Guhunga icyaha 1 Mwana wanjye, ese waba waracumuye? Ntuzongere, ujye usaba imbabazi z’ibyaha wakoze. 2 Ujye uhunga icyaha nk’uko uhunga inzoka, nuyegera izakuruma. Amenyo y’icyaha ni nk’ay’intare, acuza abantu ubuzima….

Sir 22

Umunebwe 1 Umunebwe asa n’ibuye ririho imyanda, umubonye wese amuha akato. 2 Umunebwe asa n’ikirundo cy’imyanda, uyikozeho wese akunguta intoki. Abana babi 3 Umwana utagira uburere akoza isoni umubyeyi we,…

Sir 23

1 Uhoraho, mubyeyi kandi mugenga w’ubuzima bwanjye, ntuntererane ngo ntwarwe n’ibyo mvuga, ntiwemere ko amagambo yanjye antera kuyoba. 2 Ujye ugorora ibitekerezo byanjye, ujye utoza umutima wanjye ubuhanga. Ujye uwutoza…

Sir 24

Igisingizo cy’Ubuhanga 1 Ubuhanga buvuga igisingizo cyabwo, bwihesha ikuzo mu bantu babwo. 2 Ubuhanga bufata ijambo mu ikoraniro ry’Usumbabyose, bugaragaza ikuzo ryabwo imbere y’ingabo zayo. 3 Buravuga buti: “Nakomotse ku…