Sir 25

Ibintu biboneye n’ibigayitse 1 Hari ibintu bitatu nkunda cyane, ibyo bintu bishimisha Imana n’abantu: ubwumvikane mu bavandimwe, ubucuti mu baturanyi, umubano mwiza w’umugabo n’umugore. 2 Hari abantu b’uburyo butatu nazinutswe,…

Sir 26

Amahirwe y’umugabo washatse neza 1 Hahirwa umugabo washatse neza, iminsi yo kubaho kwe izikuba kabiri. 2 Umugore w’umunyamwete ashimisha umugabo we, umugabo we agira amahoro mu mibereho ye yose. 3…

Sir 27

1 Abantu benshi bacumura kubera irari ry’inyungu, umuntu ushaka ubukire ntagira impuhwe. 2 Nk’uko urumambo rwinjirira hagati y’aho amabuye ahurira, ni na ko icyaha kiboneka hagati y’ugurisha n’umuguzi. 3 Niba…

Sir 28

1 Uwihōrera azahōrwa n’Uhoraho, nta cyaha cye na kimwe kizirengagizwa. 2 Ujye ubabarira mugenzi wawe amakosa yakugiriye, bityo nusenga, Uhoraho azakubabarira ibyaha byawe. 3 Niba umuntu akomeza kurakarira mugenzi we,…

Sir 29

Ibyerekeye inguzanyo 1 Uguriza mugenzi we aba ari umunyampuhwe, umuteye inkunga aba akurikije amategeko. 2 Ujye uguriza mugenzi wawe igihe abikeneye, nawe kandi niba waragurijwe ujye wishyura mu gihe gikwiye….

Sir 30

Uburere bw’abana 1 Umubyeyi ukunda umwana we aramucyaha, aramucyaha kugira ngo mu gihe kizaza azamwishimire. 2 Urera umwana we neza bimutera umunezero, bizamutera ishema muri bagenzi be. 3 Urera umwana…

Sir 31

Ingaruka mbi z’ubukire 1 Guhangayikishwa n’ubukungu bituma umuntu azongwa, guhagarika umutima bibuza umuntu ibitotsi. 2 Inkeke yo gushaka imibereho ibuza kugoheka, ni nk’indwara y’igikatu ibuza gusinzira. 3 Umukire aharanira kugwiza…

Sir 32

Kumenya uko wifata mu birori 1 Niba ari wowe ushinzwe kuyobora ibirori ntukikuze, ujye uba umutumirwa nk’abandi, ujye ubakira ahasigaye wicare. 2 Nurangiza umurimo washinzwe uzicare, uzicare wishime hamwe na…

Sir 33

1 Uwubaha Uhoraho nta cyago kizamugwirira, igihe cy’ibigeragezo azarokoka. 2 Umunyabwenge ntashobora kwanga Amategeko, nyamara ku muntu uriganya amubera nk’ubwato buhungabanywa n’umuhengeri. 3 Umunyabwenge yizera Amategeko y’Imana, kuri we Amategeko…

Sir 34

Kutiringira inzozi 1 Umupfapfa yizera ibitagira umumaro, inzozi zitera ibigoryi kwiyemera. 2 Kwiringira inzozi ni nko gushaka gufata igicu, kuziringira ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. 3 Indorerwamo n’inzozi bifitanye isano,…