Ivug 18

Umugabane w’abatambyi n’Abalevi 1 Abatambyi n’abandi bo mu muryango wa Levi bose, ntibazagira umugabane cyangwa gakondo kimwe n’abandi Bisiraheli. Umugabane wabo uzava ku maturo atwikwa y’Uhoraho, abe ari na yo…

Ivug 19

Imijyi y’ubuhungiro 1 Uhoraho Imana yanyu namara gutsemba amahanga atuye mu gihugu azabaha, muzatura mu mijyi yabo no mu mazu yabo. 2-3 Muzakigabanyemo imigabane itatu, maze muri buri mugabane muhatoranye…

Ivug 20

Amabwiriza yerekeye intambara 1 Nimujya ku rugamba mugasanga abanzi banyu babarusha amafarasi n’amagare y’intambara n’ingabo, ntimuzabatinye kuko Uhoraho Imana yanyu wabavanye mu Misiri azaba ari kumwe namwe. 2 Mutaratangira kurwana…

Ivug 21

Ibyerekeye umuntu wishe undi ntamenyekane 1 Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, hakagira ubona intumbi y’umuntu ku gasozi kandi uwamwishe ntamenyekane, 2 abakuru n’abacamanza bazajyeyo kugira ngo bamenye umujyi…

Ivug 22

Kwita ku mutungo w’abandi 1 Nubona inka cyangwa intama cyangwa ihene y’undi yazimiye ntukayirengagize, ahubwo uzayimugarurire. 2 Niba nyirayo atuye kure cyangwa ukaba utamuzi, ujye uyifata uyijyane iwawe kugeza ubwo…

Ivug 23

Abatemerewe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho 1 Umugabo w’inkone cyangwa washahuwe, ntakajye mu ikoraniro ry’Uhoraho. 2 Umuntu w’ikinyandaro ntakajye mu ikoraniro ry’Uhoraho, ndetse n’abazamukomokaho kugeza ku gisekuru cya cumi ntibazemererwe kurijyamo….

Ivug 24

Amategeko yo gucyura uwasenzwe 1 Birashoboka ko umuntu yarongora umugeni agasanga afite imibereho iteye isoni ku buryo atakimwishimiye, akamwandikira urwandiko rwemeza ko amusenze, akamwirukana. 2 Hanyuma uwo mugore agacyurwa n’undi…

Ivug 25

Igihano cyo gukubitwa 1 Abantu nibagira icyo bapfa bakaburanira mu rukiko, umwe agatsinda undi agatsindwa, 2 niba uwatsinzwe agomba guhanishwa gukubitwa, umucamanza ajye amuryamisha bamukubitire imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha…

Ivug 26

Ibyerekeye umuganura na kimwe cya cumi 1 Nimumara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, mukacyigarurira kandi mukagituramo, 2 muzafate ku muganura w’ibyo muzasarura byose muri icyo gihugu,…

Ivug 27

Amabuye ku musozi wa Ebali 1 Musa ari kumwe n’abakuru b’Abisiraheli ategeka rubanda ati: “Mujye mwitondera aya Mategeko yose mbahaye uyu munsi. 2 Nimumara kwambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uhoraho…