Imig 13
1 Umwana w’umunyabwenge akurikiza inama za se, naho uw’umunyagasuzuguro ntiyemera gukosorwa. 2 Imvugo nziza y’umuntu imuhaza ibyiza, naho umugambanyi ahora ararikiye kugira nabi. 3 Uwirinda mu byo avuga aba arinze…
1 Umwana w’umunyabwenge akurikiza inama za se, naho uw’umunyagasuzuguro ntiyemera gukosorwa. 2 Imvugo nziza y’umuntu imuhaza ibyiza, naho umugambanyi ahora ararikiye kugira nabi. 3 Uwirinda mu byo avuga aba arinze…
1 Umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya. 2 Intungane yubaha Uhoraho, naho inkozi y’ibibi iramusuzugura. 3 Amagambo y’umupfapfa arimo ubwirasi, nyamara imvugo y’abanyabwenge irabarengera. 4 Ahatari ibimasa bihinga,…
1 Igisubizo cyiza gicubya uburakari, naho ijambo risesereza ribyutsa umujinya. 2 Imvugo y’abanyabwenge ituma ubuhanga bukundwa, nyamara imvugo y’abapfapfa igaragaza ubupfapfa. 3 Amaso y’Uhoraho areba hose, yitegereza imigenzereze y’ababi n’abeza….
Kubahiriza Uhoraho mu mibereho ya buri munsi 1 Umuntu agena imigambi, nyamara Uhoraho ni we uyisohoza. 2 Imigenzereze yose y’umuntu imubera myiza, nyamara Uhoraho ni we uyigenzura. 3 Egurira Uhoraho…
1 Ni byiza kurya indyo ya gikene mu mahoro, aho kuba mu rugo rukize rwuzuye amahane. 2 Umugaragu ushishoza azategeka umwana w’urukozasoni wa shebuja, azahabwa umunani hamwe n’abandi bana. 3…
1 Uwishakira inyungu ze bwite yitandukanya n’abandi, ntiyemera ukuri k’undi muntu wese. 2 Gushyira mu gaciro ntibinezeza umupfapfa, nyamara anezezwa no kugaragaza ibitekerezo bye bwite. 3 Ubukozi bw’ibibi n’umugayo ntibisigana,…
1 Kuba umukene witwara nk’intungane ni byiza, ni byiza kuruta umuntu w’umupfapfa akaba n’indyarya. 2 Nta cyo bimaze kugira ubuhanga udafite umwete, nta cyo bimaze guhubuka ugateshuka inzira. 3 Ubupfapfa…
1 Divayi itera umuntu ubupfapfa, inzoga zitera ubukubaganyi, usinda ntagira ubwenge. 2 Uburakari bw’umwami ni nk’umutontomo w’intare, umurakaje aba yishyize mu kaga. 3 Kwirinda impaka bitera umuntu kubahwa, nyamara umupfapfa…
1 Ibitekerezo by’umwami bitegekwa n’Uhoraho, ni nk’umugezi Uhoraho ayobora aho ashaka. 2 Imigenzereze yose y’umuntu imubera myiza, nyamara Uhoraho ni we uyigenzura. 3 Ni byiza guharanira ubutungane n’ubutabera, bishimisha Uhoraho…
1 Kuvugwa neza biruta kugira ubutunzi bwinshi, naho gushimwa n’abantu birusha agaciro ifeza n’izahabu. 2 Umukire n’umukene bafite icyo bahuriyeho, bombi baremwe n’Uhoraho. 3 Umunyamakenga abona icyago kije akakikinga, nyamara…