Nah 1

1 Ngiki igitabo gikubiyemo ibyo Imana yahishuriye Nahumu wo mu mujyi wa Elikoshi. Kirimo imiburo y’ibyerekeye umurwa wa Ninive. Uhoraho ateye ubwoba ariko agira neza 2 Uhoraho ni Imana ifuha…

Nah 2

1 Mwa Bayuda mwe, dore intumwa iturutse ku misozi, ije gutangaza inkuru nziza ko ari amahoro. Cyo nimwizihize iminsi mikuru yo gusenga Imana, nimuhigure n’imihigo mwahize. Erega wa muntu wigomeka…

Nah 3

Kurimbuka guteye isoni kwa Ninive 1 Wa murwa umena amaraso we, ugushije ishyano! Wiganjemo abanyabinyoma, wuzuyemo n’iminyago, ntuhwema gusahura iby’abandi. 2 Umva urusaku rw’inkoni z’abayoboye amafarasi, umva urusaku rw’inziga z’amagare…

Hab 1

1 Ngiyi imiburo umuhanuzi Habakuki yahishuriwe. Habakuki araharanira ubutabera 2 Uhoraho, ko utanyumva, mbese nzagutabaza ngeze ryari? Ndagutakambira kubera urugomo ruriho, nyamara ntawe urengera. 3 Kuki utuma ndeba ubugome buriho?…

Hab 2

Uhoraho asubiza Habakuki 1 Ngiye gukomera ku murimo wanjye wo kuba maso, ngiye guhagarara ku munara w’igenzura, ngiye guhanga amaso ku Uhoraho ntegereze icyo ambwira, mbese nzasubiza iki abanyitotombera? 2…

Hab 3

Isengesho rya Habakuki 1 Ngiri isengesho ry’umuhanuzi Habakuki, riririmbwa ku buryo bw’amaganya. 2 Uhoraho, numvise ibigwi byawe, Uhoraho, ibitangaza wakoze byanteye ubwoba. Muri ibi bihe byacu ongera ukore ibitangaza wajyaga…

Sof 1

1 Ngubu ubutumwa Uhoraho yahaye Sofoniya mwene Kushi wa Gedaliya, ukomoka kuri Amariya mwene Hezekiya. Hari ku ngoma ya Yosiyamwene Amoni umwami w’u Buyuda. Umunsi ukomeye w’Uhoraho 2 Uhoraho aravuga…

Sof 2

Guhamagarirwa kwihana 1 Mwa bwoko butagira isoni mwe, ngaho nimuteranire hamwe. 2 Nimuterane mutaracirwaho iteka, nimuterane uburakari bukaze bw’Uhoraho butarabageraho, nimuterane umunsi w’uburakari bw’Uhoraho utarabageraho. Erega uwo munsi wihuta nk’umurama…

Sof 3

Imana iburira Yeruzalemu 1 Umurwa wa Yeruzalemu uzabona ishyano! Wuzuyemo abagomera Imana, barawuhumanya bakanakandamiza abandi. 2 Abawutuye nta we bumvira, ntibemera kugirwa inama. Nta cyizere bagirira Uhoraho, ntibatakambira Imana yabo….

Hag 1

Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho 1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yahagurukije umuhanuzi Hagayi. Amutuma ku Mutegetsi…